Isimbi Alliance yagabiye inka Min. Bamporiki amushimira ati “Ubu ndi idebe ryawe”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yagabiwe inka na Isimbi Alliance umenyerewe muri Sinema Nyarwanda amushimira ku bikorwa bye biteza imbere urubyiruko.

Mu mashusho yasakaye ubwo Bamporiki yagabirwaga na Isimbi, yagaragaje ibyishimo bikomeye.

Bamporiki amushimira yagize ati “Ubundi iyo ari umugabo ukugabiye witwa umugaragu, ariko iyo ari umugore ukugabiye inka ukayemera witwa idebe, ubu ndi idebe ryawe.”

Iyi nka yatangiwe mu birori by’ubusabane byabaye ku wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022 bigahuza abantu batandukanye.

Isimbi Alliance avuga ko yashimiye Bamporiki, kubera ko akomeje kubera urubyiruko rw’u Rwanda icyitegererezo nk’umwe mu bagiriwe icyizere na Perezida wa Repubulika.


Bamporiki ubwo yagabirwaga inka na Isimbi


Isimbi ari mu bakobwa bagezweho muri Sinema Nyarwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO