Isomo ku Mafoto ya ‘Muzogeye Plaisir’ nyuma yo gufotora isake iri kwirwanya mu kirahure

Muzogeye Plaisir umwe mu bafotozi bamaze kumenyekana hano mu Rwanda kubera ubuhanga n’ubushishozi akoresha, yafotoye isake iri kwirwanya mu kirahure kugeza kimenetse avuga ko byameretse ko hari igihe umuntu yirwanya azi ngo ahanganye n’umwanzi we.

Muzogeye Plaisir ni umwe muri bagafotozi beza u Rwanda rufite dore ko uyu mwuga awumazemo imyaka irenga icumi. Yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye nka ’Umuseke na Kigalitoday,’ Uretse ibyo kandi yagiye afotora mu birori bikomeye haba iby’abayobozi ndetse n’ibitaramo by’abahanzi no mu mikino itandukanye.

Muri iki gitondo yerekanye amafoto yafotoye y’isake yasaga nkaho iri kwirwanya mu kirahure iziko ari indi bihanganye kubera kwireba.

Mu magambo ubona asekeje kandi yerekana ubuhanga bwe Plaisir yaherekesheje amafoto asaga icumi yashyize ku mbuga ze iyo sake yireba mu kirahuri bikaza kurangira igize ngo ni ngezi yayo iyatatse yasimbutse irirwanya biza kurangira imenye icyo kirahure.

Yagize ati “Mu gihe cy’amasegonda make byahuriranye n’uko nari mfite camera yanjye mu ntoki niteguye gukanda nkafotora, gusa iby’iyi sake byanyeretse ko rimwe na rimwe umwanzi tuba turwanya aritwe ubwacu."

Yakomeje agira ati "Turamutse tugize ubutwari bwo kwisuzuma mbere yo kugira icyo dukora ntitwafata ibyemezo byinshi byihuse kandi biba bidakenewe."

Yasoje ubutumwa bwe agira ati “Nyuma y’iyi ntambara iyo sake yirwanyaga byarangiye imenye ikirahuri cy’inzu yanjye."

Bamwe mu bamukurikira kuri instagram ye bamushimiye ubuhanga yakoresheje maze bamubwira ko ari umufotozi udasanzwe w’umuhanga.

Muzogeye Plaisir ni umufotozi wabigize umwuga akorera ikinyamakuru Kigali today akaba n’Umuyobozi wa Ikibondo Studio

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO