Israel Mbonyi azakorera igitaramo kuri You tube

Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi agiye gutaramira abakunzi be hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga ryagiye ryifashishwa n’abahanzi batandukanye bakora ibitaramo biciye ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, Instagram, na Facebook.

Mu babanje mu Rwanda harimo The Ben, Tuff Gangs, Igor Mabano n’abandi. Ubu utahiwe ni Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muhanzi biteganyijwe ko igitaramo cye kizaba taliki ya 20 Kamena 2020 kibere kuri shene ya You tube yitwa MK1 guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abanyarwanda ubu bamaze kumenyera ibi bitaramo kuko aribwo buryo ubu buhari bitewe n’ingamba zashyizweho na Leta mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covi-19.


Mbonyi nawe agiye gutaramira abakunzi be kuri You tube

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO