Israel Mbonyi yanyomoje amakuru y’urupfu rwe ati “Ndi muzima cyane kurushaho“

Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi yanyomoje amakuru y’abantu bavuze ko yitabye Imana avuga ko ari muzika nta n’ikibazo afite.

Muri iyi minsi usanga abantu benshi mu Rwanda baharaye urubuga rwa You tube bigatuma bamwe batakaza ubunyamwuga kugirango babone ababareba benshi.

Ibi bituma hari abahimba inkuru cyangwa se bagashyiramo igikabyo k’ibintu bidahari mu rwego rwo gushaka kugurura abakiriya.

Ibi ni ibyabaye ku muhanzi Israel Mbonyi aho umwe mu bakoresha urwo rubuga yakoze umutwe w’inkuru igira iti “Israel Mbonyi yitabye Imana, urupfu rutunguranye rw’umuririmbyi Mbonyi.”

Bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzi bahise bagira ubwoba bakeka ko iyi nkuru yaba ari mpamo.

Gusa uyu muhanzi yabamze impungenge abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ati “Ese ibi biba bikenewe!! Business yo gushaka views imaze gutuma abantu bata ubunyangamugayo… Ku nshuti zanjye ndetse n’umuryango mugari unkunda ‘Ndi muzina cyane kurushaho.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO