Israel Mbonyi yumvise ikifuzo cy’abo mu ntara, ategura igitaramo gikomeye I Huye

Umuhanzi Israel Mbonyi wamenyekanye mu Rwanda no hanze yaho kubera ibihangano byakunzwe n’abatari bake, ku nshuro ye ya mbere agiye gukorera igitaramo mu Karere ka Huye.

Ni igitaramo giteganijwe kuba tariki ya 2 Gashyantare 2020, kikabera muri auditorium ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Iki gitaramo kibimburiye ibidindi bitaramo bye bwite agiye gukorera mu ntara, kuko ni ku nshuro ya mbere ategura igitaramo kikabera hanze y’umujyi wa Kigali.

Israel Mbonyi yabwiye GENESISBIZZ ko iki gitaramo kibaye intangiriro yo gutaramana n’abakunzi be baherereye mu ntara.

Yagize ati “Iki gitaramo kigiye kubera I Huye, ariko ikifuzo cyacu ni uko twazagenda twagurira amarembo no mu tundi turere buhoro buhoro, uko Imana izadushoboza.”

Yunzemo ko ‘Iki gitaramo giteganijwe kuba tariki ya 2 Gashyantare 2019, kikazabera muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.”

Kwinjira muri iki gitaramo kiswe ‘Israel Mbonyi Live concert Huye, ku banyeshuri ni amafaranga 2000 kubazayagura mbere y’igihena, 3000 kubazayagurira ku muryango ndetse na 5000 mu myanya y’icyubahiro.

Umuhanzi Israel Mbonyi yamenyekanye kandi akundwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Ibihe, Indahiro yakoranye n’umuramyi Aime Uwimana, Intashyo, Hari ubuzima, Sinzibagirwa, Ku marembo y’ijuru, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira n’izindi.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO