‘Isubireho’ ya Igisupusupu ngo ni iyo kwereka abantu ko agihari ntaho yagiye

Nsengiyumva Francois wamamaye nk’igisupusupu yashyize hanze amashusho y’indirimbo’ Isubireho’ agaragara mu isura nshya, aho akoreshamo na bamwe mu byamamare bizwi mu Rwanda.

Isubireho ni indirimbo na yo irimo inanga y’Umuduri, Nsengiyumva aririmbamo umukobwa witwa Mukamana amusaba kwisubiraho bitewe n’ibikorwa bye bibi.

Agira ati “Mukamana yaramanutse, Mukamana yaragiye amakorosi aramugonga, yiboneye ifaranga yebaba imbabura…Mukamana arakinyonga, ikibuno arakinyonga.”

Mu kiganiro GENESIS yagiranye n’abamureberera mu muziki badutangarije ko ari indirimbo biteze ko izaba nziza kuruta n’izindi zose igisupusupu yaba yarakoze.

Kubyo gukoresha ibyamamare mu mashusho y’iyi ndirimbo batangaza ko ari bimwe mu bizatuma video abantu bayikunda kandi iyi ndirimbo ikaba iyo kwemeza abantu ko Nsengiyumva ahari kandi ntaho azajya.

Iyi ndirimbo ntitandukanye n’izindi uyu muhanzi yagiye akora mu micurangiye yazo kuko nayo yakoresheje igikoresho asanzwe akoreha cya Kinyarwanda (Umuduri).

Nsengiyumva Francois ni umwe mu bahanzi bahiriwe cyane n’umwaka wa 2019 kuko indirimbo zose yasohoye zakunzwe cyane zikamuhesha amahirwe yo gutumirwa mu bitaramo bikomeye no kwamamaza, ibintu byamwinjirije amafaranga menshi.

Iyi ndirimbo yashyize hanze ni iya gatanu kuva yatangira umuziki mu mpera z’umwaka wa 2018. Izabanje zirimo “Mariya Jeanne” benshi bita “Igisupusupu”, “Icange” , “Rwagitima” na“Uzaze Urebe u Rwanda”.


Nsengiyumva ati "Mukamana ikibuno arakinyonga"

Yanditswe na SHEMA Christian

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO