Cristiano yakoze andi mateka muri shampiyona y’Ubutaliyani

Rutahizamu ukomoka muri Portugal uzwi nka Cristiano Ronaldo yakoze andi mateka mu Butaliyani, nyuma yo gukuraho agahigo ko gutsinda ibitego 50 mu mikino 61, agahigo kari gafitwe na Andrew Shevchenk.

Cristiano Ronaldo yaciye aka gahigo nyuma yo gutsindira ibitego 2 ikipe ye ya Juventus, mu mukino yatsinzemo Lazio ibitego 2-1, mu mikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu butariyani ya Serie A.

Utu duhigo twari dufitwe n’abakinnyi batandukanye barimo Andrew Shevchenko watsinze ibyo bitego 51 mu mikino 68, Ronaldo igifaru atsinda ibitego 51 mu mikino 70, Milto na Trezeguet bombi batsinze ibitego 51 mu mikino 78 muri Serie A.

Uyu mugabo yari afite amahirwe yo guhanganira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza gitangwa na France Football kizwi nka Ballon’Or gusa kikaza gukurwaho. Ku munsi w’ejo nibwo inkuru ibaye kimomo ivuga ko bi bihembo bitazatangwa uyu mwaka bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Cristiano Ronaldo afite Ballond’Or 5, akaba yarageze mu gihugu cy’u Butariyani mu mwaka wa 2018 mu ikipe ya Juventus avuye muri Real Madrid. Kuri ubu uyu mugabo avuga ko yifuza guhesha ikipe ye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Utundi duhigo yakoze harimo ko mu kwezi kwa Gashyantare yagejeje ku mikino icyenda atsinda igitego kimwe byibura kuri buri mukino.

Uyu mugabo kandi, yabaye umukinnyi wa mbere watsindiye Juventus ibitego 30 muri shampiyona kuva iyi kipe yabaho.

Uretse ako gahigo kandi, Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa kabiri utsinze ibitego 50 muri shampiyona eshatu zikomeye zo ku mugabaner w’I burayi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO