Itangira ry’umwaka w’amashuri rikomye mu nkokora igitaramo cya Vestine na Dorcas

Itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana aribo Vestine na Dorcas ryamaze gutangaza ko igitaramo bateganyaga gukora mu kwezi
k’ Ukuboza kimuriwe amataliki kubera amasomo.

Binyujijwe kurukuta rwa Instagram rukoreshwa n’uhagarariye aba bahanzi bwana Irène Mulindahabi yatangaje ko igitaramo cyari giteganijwe kuwa 18 Ukuboza 2022 kimuriwe ku wa 24 muri uko kwezi.

Uyu mugabo yakomeje atangaza ko izi mpinduka zibayeho kubera ingengabihe y’ umwaka w’amashuri aho igihembwe cya mbere kizasozwa ku wa 23 Ukuboza 2022.


Iki gitaramo kiswe ’’Nahawe Ijambo album launch’’ kigamije kumurika umuzingo w’ indirimbo zitandukanye abahanzi Vestine na Dorcas bamaze gushyira hanze mu gihe kitarenze imyaka ibiri bagaragaye mu muziki w’ u Rwanda.

Impano yabo yashyizwe ahagaragara n’ umunyamakuru Irène Mulindahabi akaba ariwe uhagarariye aba bahanzi.

Aba bakobwa bamaze no kwigarurira imitima yabenshi baheruka gushyira hanze indirimbo nshya aho aba bombi bahisemo kuyita Arakiza.

Indirimbo Arakiza niyo iheruka gushyirwa hanze n’itsinda Vestine na Dorcas

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO