Iteramakofe, Gym, Aerobic biri muri Siporo zakomorewe

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko guhera ku wa 13 Nyakanga, hazakomorerwa imwe mu mikino yari yarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus irimo Aerobic, Gymnastics, Karate, Cricket n’Iteramakofe ariko igakinirwa ahantu hafunguye.

Minisiteri ya Siporo ivuga ko uretse kuba ibi bikorwa bigomba kubera ahantu hafunguye, abazajya babyitabira bagomba no kubahirizwa amabwiriza yo kudakoranaho no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Amabwiriza agomba kubahirizwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19

Agapfukamunwa kagomba kwambarwa neza mbere na nyuma ya siporo.

Kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe ukorera siporo hanze no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa.

Kwitwararika no kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi ku bakorera siporo ahantu hafunguye.

Ibikoresho byihariye bya siporo (rackets, imisambi, gants zo mu iteramakofe, n’ibindi) bigomba gusukurwa buri gihe uko bikoreshejwe.

Abakorera siporo hasi (ku butaka bukorerwaho siporo) n’ibikoresho bigomba gusukurwa buri gihe hakoreshejwe imiti yabugenewe.

Aho bishobotse amaserire y’inzugi agomba gusukurwa hakoreshejwe umuti wa Chlorine.

Mu gihe hakoreshwa ibikorwaremezo bya siporo, buri wese agomba kugira ibikoresho bya siporo bye bwite. Gutizanya ibikoresho birabujijwe.

Abantu bagaragaza ibimenyetso bikurikira (inkorora, ibicurane no kwitsamura, umuriro, kuribwa umutwe) ntibemerewe gukorera imyitozo ngororamubiri mu ruhame, ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima zikabasuzuma.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO