Itondere ibi bimenyetso kuko bishobora kukwereka ko urwaye umutima kandi utabizi

Inshuro nyinshi imibiri yacu itwereka ibimenyetso mpuruza bitwereka ko ubuzima bwacu buri mu byago ariko ntitubyiteho, nyuma tukibuka kubyitaho amazi yararenze inkombe.

Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku bimenyetso mpuruza bishobora kukwereka ko urwaye umutima kandi utabizi.

Byinshi muri byo birasanzwe gusa nihagira kimwe mu byo wiyumvaho, ni byiza kwihutira kwisuzumisha kwa muganga ukamenya uko ubuzima bwawe buhagaze.

Kugona

Abenshi mu bantu bagona ntibabimenya, ahubwo babibwirwa n’abo bararana kuko baba bababangamiye bakababuza gusinzira neza.

Mu magambo ya kiganga, kugona byitwa sleep apnea ndetse ni indwara. Iyo uri kugona biterwa n’uko umutima uba uhagaze gato mbere y’uko ukomeza gutera ku muvuduko usanzwe uteraho.

Amakuru dukesha urubuga rwa House Diver avuga ko kugona bishobora kwerekana ko ufite ikibazo cy’umutima.


Niba abantu bakubwira ko iyo uryamye ugona, Ni byiza kwihutira kwisuzumisha

Kubura ibitotsi

Kubura ibitotsi ni indwara ishobora kuvurwa igakira, Gusa rimwe na rimwe kubura ibitotsi kwawe bishobora kuba biterwa n’ibibazo by’umutima.

Niba ukunda kubura ibitotsi ntukwiye kubifata nk’imikino, niba nanone ukunda guhera umwuka igihe usinziriye, ibi byerekana ko ushobora kuba ufite amazi mu bihaha.


Igihe cyose ubura ibitotsi cyangwa ugasinzira cyane ukananirwa kubyuka, bishobora kukwereka ko ushobora kuba ufite ikibazo cy’umutima

Kuva ibyuya bikonje

Iyo tuva ibyuya akenshi biba bishyushye ndetse umubiri usohora ibyuya bishyushye kugirango uringanize igipimo cy’ubushyuhe imbere mu mubiri kugirango udashyuha cyane.

Igihe cyose umubiri wawe uzasohora ibyuya bikonje, Icyo gihe uzaba uri kuguha ikimenyetso mpuruza kikwereka ko ubuzima bwawe buri mu kangaratete.

Akenshi ibyuya bikonje bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri, kwandura kw’amaraso, umujagararo wo mu mutwe n’uburwayi bw’udutsi dushamikiye ku bwonko.

Ibyuya bikonje nanone bishobora kukwereka ko umutima wawe wahuye n’akazi gakomeye aho biwusaba gukora cyane usunika amaraso uyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri.


Ni byiza ko niwibonaho ibimenyetso byo kuva ibyuya bikonje wihutira kujya kwa muganga

Kwihinduranya mu buryo umutima utera

Akenshi umutima uhindura uburyo utera bitewe n’imyivumbagatanyo y’imisemburo cyangwa kwihinduranya kw’amarangamutima nk’iyo hari ikintu kigukanze cyangwa iyo wishimye cyane.

Nanone umutima uhindura uburyo utera bitewe n’imirimo runaka turi gukora nk’urugero iyo uri muri siporo wirukanka cyangwa ukora akandi kazi kagusaba gukoresha ingufu no kwihuta cyane.

Gusa niba umutima wawe ujya uhindura uburyo utera kandi nta kintu kibiteye ibyo mu ndimi za kiganga bita arrhythmia, Ibi bishobora kukwereka ko umutima wawe ufite ikibazo.


Nibyiza kwihutira kwisuzumisha kwa muganga niba ujya uhura n’ikibazo cyo kwihinduranya

Kugwa igihumure

Niba ukunda kugwa igihumure (kwikubita hasi ugata ubwenge) iki ni ikimenyetso mpuruza cyerekana ko ubuzima bwawe buhagaze nabi.

Kugwa igihumure bishobora guterwa n’ibintu byinshi harimo kugira umwuma (gutakaza amazi menshi), gukora akazi kavunanye, n’uburibwe budasanzwe bw’umubiri.

Kugwa igihumure nanone bishobora kuba ikimenyetso cyerekana ko umutima wawe ufite ikibazo.


Niba ujya ugwa igihumure ni byiza kwihutira kwisuzumisha kwa muganga ukamenya niba hari aho bihuriye n’uburwayi bw’umutima.

Amakuru dukesha ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS) avuga ko buri mwaka abantu miliyoni cumi na zirindwi n’ibihumbi magana icyenda (17,900,000) bicwa n’indwara zifata umutima.

Ni byiza kwitondera ibimenyetso bidasanzwe wakwiyumvaho twavuze haruguru, ukihutira kwisuzumisha kwa muganga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO