New life yateguye igiterane kizatangirwamo inyigisho z’impemburo

“Refresh Africa Conference” ni igiterane mpuzamahanga gitegurwa n’itorero New Life Bible, gitangirwamo inyigisho zifite intumbero yo guhembura umugabane wa Africa binyuze mu kuramya no kumva ijambo ry’Imana hagenderewe gutanga ubutumwa bw’impemburo.

Insanganyamatsiko y’iki giterane muri uyu mwaka wa 2020 iboneka muri zaburi 85:6, kikaba giteganijwe kubera kuri New Life Bible church guhera tariki ya 8 kugeza ku itariki ya 15 Gashyantare 2020.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri,Rev Dr Charles Mugisha Umuyobozi Mukuru wa Africa New Life Ministries na New Life Bible Church yavuze ko igiterane cy’uyu mwaka gifite umwihariko w’uko abantu bazahabwa inyigisho z’impemburo hagamijwe kugira umutwaro wo guhembura Africa.

Yavuze ko hazabaho ibihe byihariye byo kuramya Imana byimbitse. Yakomeje avuga ko abaramyi bazafasha muri iki giterane nabo biteguye kandi bagiye kujya mu mwiherero ari nako barushaho gusenga kugira ngo hazabeho guhembuka byuzuye binyuze mu kuramya Imana.

Uyu mushumba kandi yavuze ko hatumiwe abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Lincoln Serwaga ukorera ivugabutumwa mu Bwongereza, uyu akaba ari mu bashumba bakomeye ndetse bajyanye ivugabutumwa ku byanyafurika bari muri diaspora.

Hari kandi abandi bavugabutumwa barimo Pastor James Kato, Pastor Chris Rue, Pastor Jide Laore, Pastor Ryan Holladay, ndetse na Pastor Charles Mugisha ari nawe uzakira aba bakozi b’Imana.

Refresh Africa Conference ni igiterane kimaze imyaka itanu gitegurwa n’iri torero, nkuko byagarutsweho n’ubuyobozi bwemeza ko mu gihe cyose cyateguwe cyagiye gihembura imitimba ya benshi, bakavuga ko hari n’ubuhamya butandukanye bugaragaza ko hari n’abakize indwara.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO