Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Peter Okoye na Paul Okoye ni impanga ebyiri zikomoka mu gihugu cya Nijeriya rikaba ari itsinda ryamamaye mu muziki kuva mu myaka ya kera nka P-Square bari mu bahataniye mu bihembo bizwi nka Nigeria Defence Headquarters Ambassador Awards "NDHAA".
Ni ibihembo bitangwa byo kugirwa Ambasaderi w’ingabo z’igihugu cya Nijeriya.
Nyuma yo gusenyuka kw’itsinda rya P-Square ariko bakaza kwiyunga hashize imyaka ikabakaba 5 , Nibwo bwa mbere bahataniye ibihembo bikomeye bitangirwa mu gihugu bakomokamo aricyo cya Nijeriya.
Itsinda rya P-Square rihatanye na Joke Silva, Ali Baba na RMD, mu gihe habura iminsi mike hatangazwe uwabashije kwegukana igihembo nyamukuru kuko biteganyijwe kuzatangazwa tariki 1 Gicurasi 2022, nkuko byatangajwe n’abari gutegura icyo gikorwa.
Uyu mwaka, abahatanira ibi bihembo bya NDAA batoranyijwe mu cyiciro cy’ubuhanzi butandukanye bwiganjemo abaririmbyi, abanyarwenya n’ibindi byiciro bifite aho bihuriye no gususurutsa abantu.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru w’ingabo, Gen. Lucky Irabor, ati: “Abakandida batanu batoranyijwe hashingiwe gusa ku kuntu bakoresheje ibihangano byabo ndetse n’ibitaramo byabo kugira ngo bashimishe abitabiriye isi yose, ariko uburyo bashishikarije amahoro, urukundo n’ubumwe muri Nijeriya.”
Mu bahatanira ibihembo harimo abahanzi baririmba bakunzwe, P-Square; umukinnyi w’inararibonye, Richard Mofe Damijo; umukinyi w’inararibonye akaba na rwiyemezamirimo, Joke Silva, ace umunyarwenya, Ali Baba na Miss Nigeria 2021, Shartu Garko.
Icyicaro gikuru cy’ingabo cya Nijeriya kizafatanya n’uwatsinze gushyiraho no gushyira mu bikorwa gahunda zimwe na zimwe za gisivili zizagabanya amakimbirane, guteza imbere ubutabera, guteza imbere amahoro, ubumwe no guteza imbere urukundo muri Nijeriya.