Itsinda ry’abanyarwenya rya Gen-Z ryasekeje benshi barakumbagara mu kiganiro Access 250 biciye mu nkuru zidasanzwe

Itsinda rya Generation-Z ryari ryabukereye rirangajwe imbere n’umuyobozi wabo Fally Merci ndetse iri tsinda mu kiganiro Access 250 gitambuka kuri Genesis Tv ryasekeje benshi barakumbagara biciye mu gikorwa cyabo bita Gen-Z comedy show.
Nk’uko umuyobozi wa Generation-Z ariwe Fally Merci yabitangarije abakunzi ba Genesisbizz yatangaje ko Generation-Z ari tsinda ry’abanyarwenya batandukanye bungurana ibitekerezo umunsi ku wundi bifite aho bihuriye n’urwenya ndetse bigatuma banaganirira hamwe uburyo bwo gutegura ibitaramo bitandukanye bigamije gukomeza gukuza impano yabo mu mwuga w’urwenya.
Umuyobozi wa Generation-Z ariwe Fally Merci yabajijwe na Genesisbizz umwihariko waba uri mu rwenya kurusha ibindi bintu maze mu magambo ye agira ati" umwihariko uri mu rwenya ni uko ari nk’umuti uvura umunaniro no guhangayika bityo ukabasha guseka ndetse uyu ni umurimo dukora dusa n’abakina n’ubwonko bw’abantu kuko ushobora kubwira umuntu ikintu ahora abona ariko atatekereje.
Fally Merci kandi yakomeje avuga ko urwenya ari ikintu kigoye aho avuga ko gusetsa umuntu burya usanzwe utazi ibyo akunda ari ikintu kiba kigoye ndetse avuga ko bisaba umuntu guhora azi ibintu bigezweho byafasha umuntu wese guseka.
Ubwo yabazwaga amayeri umunyarwenya yakoresha kugirango asetse abamukurikiye kandi bakishima yatangaje ko mbere na mbere bisaba ko umuntu agomba kumenya abo agiye gusetsa abo aribo bityo bikamufasha kumenya urwego bariho n’icyatuma baseka.
Fally Merci avuga ko umwuga w’urwenya wugarijwe n’ikibazo cy’ingutu aho abantu batari babasha kwiyumvisha ko urwenya ari akazi nk’akandi ahubwo bituma bumva ko n’ubundi umunyarwenya ahora ari umuntu uraho kandi usa n’aho asekeje.
Uyu musore Fally Merci uhagarariye Gen-Z yaboneyeho gushishikariza abashoramari batandukanye ko bashobora kwifashisha abanyarwenya bityo bakagira imikoranire igamije gushyigikirana muri rusange.
Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa Genesisbizz umunyarwenya afatiraho ikitegererezo Fally Merci yatangaje ko umunyarwenya wamukundishije uyu mwuga ari Arthur Nkusi.
Fally Merci yavuze ko ashimira Arthur Nkusi ufatwa nk’umwe mu banyarwenya bakomeye cyane mu gihugu cy’U Rwanda dore ko agenda abera ikitegererezo abanyarwenya benshi bakizamuka hano mu Rwanda, ndetse uyu musore yavuze ko bafitanye n’imishinga itandukanye.
Fally Merci yatangaje ko Generation-Z ibereyeho gufasha abantu bifuza kuba abanyarwenya dore ko we yumva ko ari irerero rigari ry’abanyarwenya bityo yakomeje avuga ko umuntu waba afite impano runaka mu rwenya ashobora kwegera iri tsinda rya Generation-Z bityo bakamuzamura.
Ubusanzwe uyu muntarwenya Fally Merci amazina nyakuri yahawe n’ababyeyi be yitwa Ndaruhutse Merci ndetse avuga ko yabonye izuba ku Gishushu icyakora akaza gukurira Kimironko ho mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali gusa magingo aya avuga ko atuye i Kanombe mu karere Ka Kicukiro.
Magingo aya uyu munyarwenya Fally Merci afite imyaka 23 y’amavuko ndetse kuri ubu uyu musore arimo kwiga amashuri makuru ya Kaminuza aho ageze mu mwaka wa gatatu.
Itsinda rya Gen-Z ryasekeje imbaga y’abantu mu kiganiro Access 250 kuri Genesis Tv