Itsinda rya Charly na Nina rigarutse mu muziki nyuma y’imyaka myinshi

Itsinda ry’abahanzikazi Charly na Nina bagarutse mu muziki nyuma yo kumara igihe kirekire badashyira hanze indirimbo. Ni byinshi byavuzweho bicicikana ku mbuga nkoranyambaga bisobanura icyateye gutandukana kwabo, gusa ba nyir’ubwite batangaje ko bagarutse mu muziki, bari kumwe kandi bagarukanye imbaraga.

Itsinda ry’abahanzikazi Nyarwanda rigizwe na Charlotte Rulinda (Charly) na Muhoza Fatuma (Nina) batangarije abakunzi babo ko bagarukanye imbaraga nyinshi mu muziki nyuma yo kumara igihe gisaga imyaka ibiri batagaragara muri uru ruganda rwa muzika.

Igihe byavugwaga ko iri tsinda ryatandukanye, havuzwe byinshi birimo ko bapfuye amafaranga hari n’abavuze ko bapfuye umugabo, Gusa ba nyir’ubwite bari kumwe kandi babanye neza ndetse biteguye guha abakunzi babo ibyiza.

Mu ifoto bashyize ku rubuga rwa Instagram rw’iri tsinda aho bakurikirwa n’abantu 203,000, bayikurikije amagambo agira ati " MURAHOOOO!!!, Hari hashize igihe, Twari tubakumbuye, twizere ko namwe ari uko!!!!"

Nyuma yo gutangaza aya magambo yerekana ko bagarutse mu muziki, abantu benshi berekanye ko bishimiye kugaruka kwabo.

Benshi icyo bahurijeho ni uko bari babakumbuye kandi bishimiye kongera kubabona bagarutse mu muziki.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO