Itsinda rya Fugees rigiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 rimaze

Itsinda rikora injyana ya Hip Hop rya Fugees ryashinzwe na Lauryn Hill, Wyclef Jean na Pras Michel mu myaka ya 1993 rigiye gukora ibitaramo mpuzamahanga byo kwizihiza imyaka imyaka 25 ishize bamuritse alubumu ya mbere bise “The Score.“

Nta muntu ntumwe wiyumvishaga ko iri tsinda rigizwe n’abaraperi Lauryn Hill, Wyclef Jean na Pras Michel bakongera kuririmba mu bitaramo mpuzamahanga gusa ubu bagiye gukora ibyo kwiziiza imyaka 25.

Album yabo ya mbere bise The Score ni imwe mu zakunzwe cyane aho yagiye yegukana ibihembo bya Grammy Award muri 1996 nkuko bitangazwa n’urubuga rwa La Défense Arena.

Iri tsinda ryatangaje ko rizakora ibyo bitaramo rihereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rikanyura mu mujyi wa Londre, Nigeria, Ghana na Paris.

Ikinyamakuru cya Pitchfork cyatangaje ko guhera ku tariki ya 23 abifuza kugura amatike hakiri kare bashobora kuyagurira muri La Défense Arena mu bufaransa I saa kumi z’umugoroba , ari naho ibitaramo byabo bizatangirira ku tariki ya 4 Ukuboza bigakomereza mu bice byavuzwe hejuru.

Itsinda rya Fugees ryakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka Ready or Not, Killing Me Softly with his Song n’izindi nyinshi zari kuri iyo alubumu ya The Score, uko ari batatu batandukanye mu mwaka wa 2006 . ibintu byababaje abakunzi babo bahise batangira kugira inkeke ko aba bavandimwe batazongera guhururira ku rubyiniro ariko bakaba bagiye kwongera gukumbuza abakunzi ba Hip Hop injyana yabo.


Fugees ryashinzwe na Lauryn Hill, Wyclef Jean na Pras Michel mu myaka ya 1993

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO