Abari bagize TNP ntabwo bakibanye nk’igare … Hari umushinga bari gutegurana

Passy Kizito wahoze akorana na mugenzi we mu itsinda rya TNP uzwi nka Tracy avuga ko ubu bameranye neza kandi ko hari n’imishinga bateganya gukorana ariko bitavuze ko bazongera gukorana nk’itsinda.

Passy uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Molo” yatangarije ikinyamakuru Hose byinshi ku mishinga ye ndetse na mugenzi we Tracy.

Yagize ati “Nubwo twari tumaze igihe kinini dutandukanye ntabwo bivuze ko umuziki twese twawuretse, muri iyi minsi mfitanye imishinga na mugenzi wanjye Tracy nubwo ari mu gihugu cya Uganda , ibi bihe turimo nibyoroha ashobora kuzaza cyangwa njye nkamusangayo tugakora indirimbo.”

Abajijwe niba badateganya kuba basubirana yavuze ko nta kidashoboka nubwo bo batabiteganya icyo bagamije kugeza ubu n’uko bakorana mu bundi buryo bushya kuko ari gutegura alubumu ye.

Ati “Nshobora kwisangamo nkuko nawe yakwisanga mu mishinga yanjye.”
Yasoje asaba abakunzi be kwitegura alubumu ye ari gukora izajya hanze mu minsi ya vuba cyane nubwo ngo bigoye kuba yazakora igitaramo azakoresha uko ashoboye ibagereho binyuze ku mbuga zisanzwe zigurishirizwaho ibihangano.

Passy avuga ko hari umushinga afitanye na Tracy bahoze baririmbana

Reba amashusho y’indirimbo nshya ya Passy

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO