Itsinda rya ‘The Pussycat Dolls’ ryakunzwe hambere ryongeye guhura nyuma y’imyaka 9 baratandukanye

Nicole Scherzinger uri mu bahagarariye iri tsinda, yemeje aya makuru y’uko The Pussycat Dolls yongeye guhuza abari bayigize nyuma y’imyaka 9 yose buri wese akora ku giti cye.

Iri tsinda rya ‘The Pussycat Dolls’ ryatandukanye mu mwaka wa 2010 bitewe no gushyamirana kw’abahanzi bayibarizwagamo bagera kuri batandatu, ariko kuri ubu uyu mugore (Nicole Scherzinger)w’imyaka 41 y’amavuko wahoze mu bakemurampaka ba X Factor, yemeje ko igihe cyari iki cyo gusubirana.

Mu kiganiro kirambuye Nicole yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri leta zunze ubumwe za Amerika The Sun, yagize ati: “mbere na mbere, ndizera ko bitandukanye kubera ko dutandukanye, ubu ni imyaka 10 yuzuye kuri ubu, twese twazanye impano zihariye dusanganywe mu itsinda.”

Iri ni itsinda ryamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Don’t Cha’ bakoranye na Busta Rhymes ndetse na ‘Buttons’ bakoranye na Snoop Dogg yarebwe n’abantu Miliyoni 424,344,511 mu myaka 10 ishize.

Nicole Scherzinger yemeza ko yishimiye uburyo bakuze cyane, byumwihariko bizarushaho kumunezeza buri wese yishimiye aho ari bagafatikanya gutera imbere nk’itsinda.

Iri tsinda ryabarizwagamo batandatu, gusa ubu Nicole yemeza ko umwe muri bo atazarigarukamo, uyu ni uwitwa Melody Thornton y’imyaka 35.

Abandi bose bo bari bagize iri tsinda bazarigarukamo harimo Nicole Scherzinger w’imyaka 41, Ashley Roberts w’imyaka 38, Kimberly Wyatt w’imyaka 37, Carmit Bachar w’imyaka 45, ndetse na Jessica Sutta w’imyaka 37.

Nicole yemeje ko hari amwe mu mabanga yo kuba yarahanganye nayo arimo n’ikibazo cy’akajagari mu mirire ye byaje kumutera indwara ya ‘bulimia’ byanaje gutuma itsinda ryabo ritandukana.

Nicole abazwa n’ikinyamakuru The Sun niba barateganyije kuzongera gukora alubumu y’indirimbo, yavuze ko hari indirimbo nshya bafite kuri ubu ariko bashishikajwe no gusibanganya ahashize habo.

Itsinda rya The Pussycat Dolls ryacuruje indirimbo zirenga Miliyoni 54 ku isi yose, kuri ubu barateganya kugaragaza igaruka ryabo mu gitaramo bazakorera mu isozwa rya X Factor kuri uyu wa gatandatu.

Iri tsinda kandi rizakomereza ibitaramo bizenguruka isi umwaka utaha muri Mata 2020 ku ikubitiro bikazahera mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi inyuranye y’iki gihugu.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO