Ivumburamatsiko ku nkomoko y’umuhango wo gushyingirwa mu batuye isi

Gushyingirwa biboneka mu mico yose, ariko usanga akenshi habaho kwibaza aho uyu muhango ukorwa n’abizera ndetse n’abatizera waturutse. Uyu munsi turakugezaho amavu n’amavuko y’uyu muhango.

Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi biranga mwenemuntu kandi na Bibiliya irabyemeza (Itang.1:27; 2:24) na Yesu ubwe yarabihamije (Mariko 10:6).

Gushyingirwa biboneka mu mico yose ariko abaktristo bo bemera badashidikanya ko gushyingirwa ari umuhango wategetswe n’Imana. Ntabwo rero byavuye mu mitekereze n’ iterambere ry’abantu.

Mu nyandiko ye Prof. Elisee Musemakweli ifite umutwe "GUSHYINGIRWA N’UBUTANE BW’ABASHAKANYE "avugako gushyingirwa kwabayeho mbere yuko Itorero ribaho. Kwari umuhango ukorerwa kandi ugakorwa n’umuryango. Ndetse byafashe igihe kinini kugira ngo Itorero ribigire umwe mu mihango rigomba kuyobora.

Mu kinyejana cya kane nyuma ya Yesu Kristo, nibwo Itorero ryabonye ko rigomba kwita ku gushyingirwa. Muri ibyo bihe, byatangiye umushumba cyangwa umupadiri wabaga yatumiwe nk’umushyitsi usanzwe, agasabwa guha umugisha icyumba cy’abageni. Uwo muhango ariko wari ugenewe gusa abantu bagaragara nk’inyangamugayo mu Itorero.

Umuhango wabanzirizwaga no kweza icyo cyumba hakoreshejwe umunyu, nyuma umushumba yashoboraga gutegeka abashakanye igihe bashobora gukorera imibonano mpuzabitsina. Nyuma uwo muhango wo gusaba umugisha waje kwinjizwa muri gahunda z’ Itorero.

Mu bihe byakurikiyeho, Itorero ryasanze ko ryashyiraho gahunda (Liturgiya) yihariye irebana no gushyingirwa. Maze mu kinyajana cya cyenda haboneka gahunda ihamye y’umuhango wo gushyingirwa ariko ntibikorerwe mu rusengero imbere ahubwo bigakorewa imbere yarwo.

Umushumba yarebaga ko abo agiye gusabira umugisha ari inyangamugayo akabona gukora umuhango. Ariko agaciro ko gushyingiirwa kwabo ntikashingiraga ku mugisha w’umushumba ahubwo ku masezerano y’abashakanye ndetse n’ay’imiryango bombi bakomokamo. Umuhango nyirizina wari uwakorewaga mu miryango. Umugisha wo mu Itorero wazaga ku mwanya wa kabiri. Washoboraga no kutabaho ntibibuze ubukwe gutaha.

Mu Burayi, ariko mu gihe kitwaga "Middle Ages" (hagati y’ikinyajana cya 4-14), Itorero ryagiye riba nka moteri y’ubuzima bwose. Bityo n’ibigendanye no gushyingirwa bihabwa agaciro cyane n’itorero kuko ryumvaga ko ari wo musingi w’umuryngo mugari wa mwenemuntu muri rusange.

Bityo imihango yo mu miryango yivanga niyo mu Itorero. Urebye igihe cya "Middle Ages" cyenda kurangira, hariho gushyingirwa kuburyo bubiri: Ugushyingirwa kwa gihanga mu miryango no gushyingirwa mu rusengero kwakorwagwa nyuma yuko abantu bamaze igihe babana ndetse akenshi baranabyaranye.

Itorero ntiryashishikarizaga abantu gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushakana ariko iyo bazaga byarabaye ntiryabirukanaga
Uko ibihe byagiye biha ibindi Itorero ryaje gufata mu ntoki ikibazo cyo gushyingirwa rikigira icyaryo. Kuburyo iby’Itorero bigenda bifata umwanya munini kugeza ubwo hategetswe ko kugira ngo gushyingirwa kwemerwe kugomba kuba kwahawe umugisha n’umuyobozi w’Itorero.

Mu nkuru yacu itaha, tuzabagezaho uko gushyingirwa binyuze mu butegetsi bwite bwa leta byaje kwinjira mu mibereho ya buri munsi ya bamwe mu batuye isi kugeza na nubu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO