Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Ikipe ya Arsenal ikomeje kubabaza abakunzi bayo kuburyo bukomeye dore ko imaze gitsindwa ubugira gatatu yikurikiranya muri shampiyona y’igihugu cy’Ubwongereza
( Premier league)
Bikomeje kuba agatereranzamba kuri iyi kipe yo mu mujyi wa London mu gihugu cy’Ubwongereza,iyi kipe ifite abakunzi batari bakeya hano iwacu mu Rwanda dore ko inamamariza igihugu cyacu biciye muri Visit Rwanda.
Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu iyi kipe yaje gukina n’ikipe ya Southampton
bakunze kwita (The Saints)bisobanura abatagatifu.
Maze iyi kipe ya Southampton yongera kwisasira Arsenal iyikubita ahababaza nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0.
Ni umukino wabaye iyi kipe yambara ibara ry’umutuku n’umweru yari ikeneye bikomeye ayo manota 3 kugirango ikomeze guharanira kuza mu mwanya ine ya mbere muri Shampiyona y’Ubwongereza kugirango bizayifashe gukina irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo rizwi ku izina rya (Champions league).
Gusa magingo aya ikipe ya Arsenal ikizere cyo kuza mu makipe 4 yambere gikomeje kuba iyanga ndetse kirimo kugenda kiyoyoka gacye gacye,ndetse abakurikiranira hafi iyi kipe bavuga ko ibura abakinnyi bafite ubunararibonye aho abafana n’iyi kipe bakomeje gusaba ubuyobozi bw’iyi kipe kongeramo amaraso mashya bikiri mu maguru mashya.