Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid ndetse akaba ari na rutahizamu mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Karim Benzema yafashe umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa nyuma yo kudahuza na Didier Deschamps mu bihe binyuranye.
Rutahizamu Karim Benzema yafashe uyu mwanzuro ubwo yazihizaga isabukuru ye y’imyaka 35 y’amavuko ndetse nibwo yatangaje ko asezeye mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.
Nubwo bwose imikino y’igikombe cy’Isi yabaye uyu mugabo afite ikibazo cy’imvune gusa na mbere hose ntabwo yigeze agirana umubano mwiza cyane na Didier Deschamps.
Didier Deschamps yaranzwe no gushyira imbere Oliver Giroud ndetse byanatumye Benzema adakunda kubona umwanya mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.
Benzema Kandi yasezeye mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa nyuma y’aho iyi kipe inaniwe gutwara igikombe cy’Isi aho cyegukanwe na Argentine ya Lionel Messi nyuma yo gutsinda Ubufaransa kuri Penaliti 4-2.