Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Kuri ubu ibintu bimaze gufata indi ntera ndetse umutoza w’ikipe ya Manchester United avuga ko atacyifuza Cristiano Ronaldo nyuma yo gutangaza amagambo adashimishije kuri iyi kipe n’umutoza Ten Haag.
Mu gitondo cy’ejo hashize nibwo inkuru yabaye kimomo ndetse bitungura benshi aho Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo akakaye ku ikipe ya Manchester United no ku mutoza we Ten Haag ndetse agasobanura ko adateze kumwubaha kuko nawe ngo atigeze amwubaha.
Cristiano Ronaldo avuga ko nta kintu na kimwe kigeze gihinduka muri United kuva umusaza Ferguson yasezera muri iyi kipe mu mwaka wa 2013 ndetse yakomeje avuga ko iyi kipe idafite iterambere na rimwe mu bijyanye n’imikinire.
Uyu mugabo kandi utarigeze uripfana yakomeje avuga ko ikipe ya Manchester United ngo yamugambaniye ndetse ngo ni kenshi bifuje kumusohora kuri Old Trafford.
Nyuma yo gutangaza amakuru nk’aya umutoza wa United Ten Haag biravugwa ko yamaze kumenyesha ikipe ko atacyifuza Ronaldo muri iyi kipe nk’uko ikinyamakuru ESN cyaramutse kibyandika.
]
Umutoza wa Manchester United Ten Haag yatangarije ubuyobozi bwa Manchester United ko atagikineye na rimwe Cristiano Ronaldo muri iyi kipe nyuma y’amagambo aherutse gutangaza.