Ishyano rivurwa n’irindi umugeni yabenze umusore ku munsi b’ubukwe nawe ahitamo gushyingiranwa na murumuna we

Umugeni ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatorotse umusore bari bagiye gushyingiranwa maze abayoboye ubukwe babura umugeni birabayobera gusa byatumye umusore asaba murumuna w’umugeni ko bashyingiranwa undi nawe arabyemera.

Mbere gato y’ubukwe,umugeni yahise ahungira ahantu hatazwi ndetse asiga abashyitsi n’umukwe mu bukwe arigendera.

Abayoboye ubukwe bakomeje kwibaza icyakorwa maze babajije umukwe uko abyumva ababwira ko yifuza kurongora murumuna w’umugeni we bityo ubukwe bugakomeza ubwo murumuna w’uyu mugeni yabazwaga niba yasimbura mukuru we watengushye abageni yabihaye umugisha maze ubukwe burataha.

Nkuko ikinyamakuru Wiki Times cyakomeje kibitangaza kivuga ko ubu bukwe bwabaye kuwa 13/Gicurasi/2022 ndetse bwanbereye mu gace bita Borga mu gihugu cya Nigeria.

Nyuma y’uko uyu mugeni akoze amarorerwa agahunga ubukwe byabaye ngombwa ko imiryango yombi ngo isaba imbabazi babashyitsi baytandukanye bari bitabiriye ibyo birori by’akatarabaoneka.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO