Iyo atankura mu byaha sinari kwibukwa ’Mike’ mu buhamya bukubiye mu ndirimbo yise Yarancunguye

Umuhanzi, umuririmbyi akaba n’umucuranzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Mike yashyize hanze indirimbo ’Yarancunguye’ igaruka ku mashimwe n’ibyiza Imana yamukoreye, Bityo nawe akiyemeza kwamamaza ubuntu n’ubugiraneza bwayo abinyujije mu mpano yamuhaye.

Michel Twagirumukiza, Ni umuhanzi, umuririmbyi, umucuranzi n’umuyobozi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana akaba akoresha izina ry’ubuhanzi Mike.

Mu kiganiro na Genesisbizz yadutangarije ko yabyirutse akunda kuririmba gusa ntiyaza kubona amahirwe yo kubona aho kugaragariza impano ye.

Ageze mu mashuri yisumbuye, Nibwo Mike yatangiye kuririmba gusa nabwo yabikoraga ku giti cye, Bwa mbere yifatanyije n’abandi kuririmba no guhimbaza Imana muri korali ubwo yari ageze muri Kaminuza, icyo gihe bari bahuriyemo ari abanyeshuri b’Abaperesibiteriyene.

Uyu munsi aririmba muri Rhema Ubushake bw’Imana Choir akaba ari n’umuyobozi w’indirimbo zayo, Ibi byose hiyongeraho kuba ari umwanditsi, umuhanzi, umuririmbyi n’umucuranzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Dore ko gucuranga guitar na piano yadutangarije ko ari ibinti akunda cyane kandi yamaze imyaka myinshi yihugura.

Tumubajije ku mvo n’imvano ya ’Yarancunguye’ yaduhishuriye ko ari indirimbo ifite aho ihuriye cyane n’ubuzima bwe, yagize ati:" Iyi ndirimbo ni ibuye ry’ifatizo ryo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ndetse iyo ataza kuncungura ngo ankure mu byaha sinari kwibukwa, Mbikesha ubuntu yangiriye."

Kugeza ubu, Mike, ni umugabo wubatse ufite umugore umwe n’abana babiri, Ubutumwa bwe avuga ko ari ukwibutsa abantu kuzirikana urukundo rw’Imana no kwibuka imbabazi bagiriwe nayo, Bityo nabo bakaba abanyembabazi.

Mike ashishikariza abantu kwibuka urukundo rw’Imana

Yarancunguye ni indirimbo ya mbere mu majwi n’amashusho, Mike ashyize hanze, Gusa arateganya ko uyu mwaka warangira ashyize hanze umuzingo wa mbere.

Kurikira indirimbo Yarancunguye ya Mike hano

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO