Jacques Tuyisenge bivugwa ko yifuzwa na APR yasezeye Petro Atletic yo muri Angola

Rutahizamu w’Umunyarwanda wakinaga muri Angola witwa Jacques Tuyisenge yasezeye mu ikipe ye yakiniraga muri yitwa Petro Atletico De Luanda, nyuma yo kumara umwaka umwe ayikinira.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasezeye abakinnyi, abakunzi ndetse n’abayobozi b’iyi kipe yakiniraga, aho yari asigaje umwaka umwe w’imikino, mu myaka ibiri yari yarasinye.

Yagize ati: “Nishimiye cyane ibihe byiza nagiriye mu muryango mugari wa Petro Atletico n’ibihe byiza nagiriye aha. Mwarakoze cyane kumpa amahirwe yo kugera kubyo nagezeho ndi hano. Ndabifuriza ibyiza mu rugendo rwanyu.”

Jacques Tuyisenge yageze muri Petro Atletic De Luanda mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/2020, aho yari asigaje umwaka umwe w’imikino wa 2020/2021, icyo gihe yari avuye muri Gormahia afite ibitego byinshi muri Kenya.

Jacques Tuyisenge yavuye mu Rwanda muri 2015 mu ikipe ya Police Fc ahita yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya aho nawe yamazeyo imyaka ine. Uyu musore yahise yerekeza mu ikipe ya Petro Atletic De Luanda.


Tuyisenge yasezeye muri iyi kipe nubwo ataravuga indi azerekezamo

Jacques yasezeye ikipe yakiniraga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO