Jair bolsonaro wahoze ari Perezida wa Brazil ntabwo yumva uwinjiye kubera uburyo arembye bikomeye

Amakuru agezweho aravuga ko Jair bolsonaro wahoze ari perezida wa Brazil ngo arembye cyane ndetse kuri ubu ngo yamaze kugezwa mu bitaro biherereye i Florida muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru ahamya ko uyu wahoze ari umukuru w’igihugu arembye yemejwe n’umugore we avuga ko umugabo we arembye ku buryo bukomeye cyane.
Umugore we Michelle Bolsonaro yatangaje ko umugabo we arwaye mu nda ku buryo bukomeye ndetse ngo byose birimo guterwa n’icyuma bamushyize mu nda mu mwaka wa 2018 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza icyakora mu minsi mike ishize inzego z’umutekano zataye muri yombi abayoboke be kubera kugira uruhare mu kwangiza ibikorwa remezo ubwo bigaragambyaga.