James & Daniella batumiye “Couples” zikunzwe mu gitaramo kidasanzwe

James na Daniella bahurije hamwe couples z’abaramyi mu gitaramo cy’amateka kizamurikirwamo alubumu yabo ya mbere bise ‘Mpa amavuta’, kizabera muri Kigali Arena, tariki ya 1 Werurwe 2020.

Itsinda rimaze kumenyekana nka James & Daniella; rigizwe n’umugabo n’umugore, rikunzwe bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda.Ni itsinda ryamenyekanye ku ndirimbo ‘Mpa amavuta’ iri mu zikunzwe cyane muri iki gihe.

Iki gitaramo cyiswe “Mpa Amavuta Live Concert” gitegerejwe kubera muri Kigali Arena ku wa 1 Werurwe 2020.

Cyatumiwemo abahanzi bakomeye barimo andi ma-couple azwi cyane mu muziki wo kuramya Imana arimo iya Ben na Chance; Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas; Maya na Fabrice na Amanda Fung na Kavutse Olivier babarizwa muri Beauty for Ashes.

Si abo gusa kuko n’abahanzi barimo Prosper Nkomezi uri mu bakunzwe cyane muri iki gihe, René Patrick, Ndayisenga Esron uzwi itsinda rya True Promises ndetse na Gaby Kamanzi bazaririmba muri iki gitaramo.

Nubwo iri tsinda rimaze igihe gito rimenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, amazina y’abarigize azwi na benshi yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Abagize iri tsinda, bavuga ko batangiye umuziki baririmba muri korali, bakaza gutangira itsinda ari babiri ubwo babaga mu gihugu cya Uganda, bakaza gukomereza mu Rwanda.

Iki gihe nibwo batangiye gukora indirimbo zirimo izatumbagije izina ryabo mu bicu nka Mpa amavuta, Nkoresha n’Ububyutse baherutse gushyira hanze.
Ubusanzwe aba baramyi babarizwa mu itorero Four Square Gospel church, riyobowe n’umushumba Bishop Dr. Masengo Fidele.

Rugarama James umwe mu bagize itsinda James&Daniella aherutse kubwira GENESISBIZZ ko bari mu myiteguro y’igitaramo cya mbere bagiye gukorera mu Rwanda.

Yagize ati “Ni igitaramo kizaba tariki 01 Werurwe 2020 kibere mu mujyi wa Kigali muri Kigali Arena yakira abantu barenga ibihumbi icumi.”

Yunzemo ko intego y’iki gitaramo ari ukuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwimbitse, ndetse bakazaba banamurika alubumu yabo yambere iriho indirimbo 8, bise ‘Mpa amavuta’.

Abajijwe impamvu bahisemo gukorera igitaramo cyabo muri Kigali Arena, yavuze ko ari byiza gutegura ibintu byiza ukabitegurira ahantu heza, ati “Ni byiza gutegura ibyiza n’ahantu heza”.

Ni ku nshuro ya mbere James & Daniella bagiye gukorera igitaramo mu Rwanda, gusa si cyo cya mbere bakoze kuva batangiye umuziki kuko hari icyo bakoreye muri Uganda mu mpera z’umwaka wa 2017 ari naho bakoreraga umurimo w’Imana.

Kigali Arena, nyuma yaho yuzuriye yabereye mo ibitaramo binyuranye ariko ibigamije kuramya no guhimbaza Imana habereyemo kimwe gusa cya Hillsong-London yataramiye mu Rwanda ku ya 6 Ukuboza 2019.

James&Daniella ni bo baramyi ba mbere b’abanyarwanda bateguye igitaramo cyabo bwite kikazabera muri Kigali Arena.

Kwinjira muri "Mpa Amavuta Live Concert" ku bazagura amatike mbere ni 3 000 Frw, 15 000 Frw na 30 000 Frw ku bazagura amatike mbere mu gihe abazayagurira ku muryango bizaba ari 5 000 Frw, 10 000 Frw na 20 000 Frw.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO