Jason Derulo yatandukanye n’umugore we Jena Frumes

Umuhanzi Jason Derulo wamenyekanye mu ndirimbo nka Acapulco, Whatch Say yamaze gutandukana n’umugore we Jena Frumes bari bamaze amezi ane babyaranye umwana w’umuhungu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter uyu muhanzi w’imyaka 32 yashyizeho ubutumwa avuga ko yamaze gutandukana n’umugore we Jena Frumes w’imyaka 28 bari bamaranye umwaka umwe gusa babana nk’umugabo n’umugore.

Yagize ati : "Njye na Jena twahisemo gutandukana gusa gusa nababwira ko ari umubyeyi utangaje ariko twumvise gutandukana muri iki gihe bizadufasha kubaho mu bundi buryo bwacu kandi tukaba abayebyi twifuza kubabo , turabubashye mwubahe ubuzima bwacu miri iki gihe."

Ubwo Jason Deulo yizihizaga imyaka 32 uyu mugore Jena yagaragaje urukundo akunda umugabo maze ajya ku mbuga nkoranyambaga amubwira amagambo aryoshye yerekana urwo amukunda.

Nubwo Jason Derulo yavuze ariya magambo ntabwo aratangaza impamvu yatumye atandukana n’umukunzi we w’akadasohoka iteka babaga bari mu munyega w’urukundo ndetse na Jena kubwe ntacyo aratangaza.

Jason Derulo na Jena Frumes batandukanye bafitanye umwana w’umuhungu w’amezi 4 witwa Jason King.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO