Jason Momoa wamamaye muri filime "Aquaman" yatandukanye n’umugore we Lisa Bonet

Jason Momoa wamamaye muri filime Aquaman yatangaje ko yamaze gutandukana n’umugore we Lisa Bonet bamaze imyaka ine bashakanye.

Jason Momoa w’imyaka 42 yatangaje ko yatandukanye n’umugore we Lisa Bonet w’imyaka 52.

Momoa na Bonet batandukanye bafitanye abana babiri gusa bavuga ko umubano mwiza hagati y’abo uzakomeza, Ndetse bavuga ko gutandukana kw’abo kutazigera gutera ihungabana ku bana babo.

Momoa yigeze gutangaza ko yari yarakunze Bonet kuva cyera cyane aba bombi bakiri bato, Gusa mbere y’uko aba bombi babana, Bonet yari yarabyaye umwana w’umukobwa mu mwaka wa 1988.

Momoa wamamaye muri filime "Aquaman" yatangiye gukundana na Bonet mu mwaka wa 2004, mu 2007 nibwo bibarutse imfura yabo y’umukobwa witwa Lola ndetse nyuma y’umwaka babyaye umwana wa kabiri w’umuhungu.

Mu mwaka wa 2017, Nibwo aba bombi bakoze ubukwe biyemeza kubana akaramata, Gusa nyuma y’imyaka ine basezeranye umubano wabo baje kuwuhagarika.

Reba incamake ya Filime "Aquaman" hano

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO