Jay Polly azongera gusubira imbere y’ubutabera mu ntangiro z’Ukuboza

Umuhanzi w’umuraperi Jay Polly uregwa gukoresha ibiyobyabwenge byamaze gutangazwa ko azasubira imbere y’ubutabera mu ntangiro za Ukuboza 2021 mugihe yari yarakatiwe iminsi 30.

Taliki ya 11 Kamena 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwashimangiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyo gufunga Jay Polly n’abo bareganwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hari hagikusanywa ibimenyetso.

Mu bafunganywe na Jay Polly harimo Iyamuremye Jean Clément(Murumuna we), Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania.

Biteganyijwe ko uyu muraperi n’abo bareganwa bazasubizwa imbere y’Urukiko ku wa 2 Ukuboza 2021, aho azaba aburana mu mizi urubanza.

Abaregwa bose bahakana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge usibye Iyamuremye wemera ko yajyanye urumogi mu rugo rwa Jay Polly.

Icyaha bakoze gihanwa n’igifungo kigera ku myaka ibiri kandi umuntu ugikekwaho akurikiranwa afunze.


Bitewe n’icyaha baregwa bagomba gukurikiranwa bafunze

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO