Ubusinzi bwa Jay Polly bwicaga akazi - Bad Rama yavuze icyo bapfuye

Mupenda Ramadhan yasobanuye ko amafuti ya Jay Polly batari kuzayihanganira na gato bitewe n’ibitaramo yakoraga atamenyesheje label, kurwana bapfa kwifotoza n’andi mafuti menshi atari gutuma bakomezanya.

Bad Rama asobanura imikorere mibi ya Jay Polly yiganjemo ubusinzi n’urugomo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yagize ati: "kunywa ni sawa ariko ubusinzi bwa Jay Polly bwakunze kwica akazi, ntago twari kubwihanganira..."

Bad Rama yatanze n’urugero rw’aho yigeze guterura Jay Polly ku rubyiniro rwa WAKANDA yaborewe, ndetse hakaniyongeraho n’ubusinzi yagaragaje mu itaramo bya EAP.

Uyu muyobozi wa The Mane label yagaragaje inyandiko basinyishije Jay Polly ku makosa yakoze arimo gukoresha amazina y’ikompanyi The Mane mu nyungu ze.

Mu makosa Jay Polly yakoze harimo aho yagiye ajya mu bitaramo by’amafaranga macye cyane agera ku bihumbi 90 mu Majyaruguru y’U Rwanda, kandi atagakwiye kuyakorera bitewe n’izina afite,kandi ibyo akabikora ku nyungu ze ikompanyi ya The Mane itabizi.

Jay Polly hari amafaranga y’ideni yagiye agurizwa na Bad Rama mu bihe binyuranye avuga ko afite ibibazo mu muryango we, aho ayo mafaranga agera kuri Miliyoni1 n’ibihumbi maagana inani y’U Rwanda.

Mu masezerano bagiranye hari harimo ingingo ibiteganya, aho yagiraga iti ’kwangiza akazi, iyo hakozwe igitaramo atamenyesheje label agomba guhita ayishyura yose uko yakabaye kuri label, ndetse hakabamo n’ingingo ivuga ko mu gihe binaniranye agomba kwishyura ibyamutanzweho byose hakaniyoneraho n’inyungu ya 18 ku ijana.’

Bad Rama yemeza ko itangazo rya Jay Polly yashyize ku mbugankoranyambaga ntacyo bibabwiye na gato, kuko bo ari ikompanyi badakorera kurizo mbugankoranyambaga, ahubwo yazaza akabimkora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bad Rama avuga ko ibiteganywa gukorwa nyuma y’aya makosa yose bashinja aba bahanzi arri ukwiyambaza inkiko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO