Jean Bertrand ukorera Genesis Tv yasoje amahugurwa yateguwe na Canal Plus

Jean Bertrand Mbarushimana, ni umwe mu bakozi ba Genesis Tv mu bijyanye no gutunganya amajwi n’amashusho bigezweho, ndetse yamaze gusoza amahugurwa yateguwe na Canal Plus mu mushinga witwa Canal University aho ahavanye impamyabumenyi ihanitse.

Aya mahugurwa yateguwe na Canal Plus biciye mu kiswe Canal University, aho aya mahugurwa ari ayambere akorewe mu Rwanda kubufatanye na Canal Plus dore ko aya mahugurwa yari asanzwe akorerwa cyane muri Afurika y’iburengerazuba.

Kuri ubu aya mahugurwa, aje agenewe guhabwa abatoza bazajya bifashishwa mu guhugura abandi mu bijyanye no gukora amajwi n’amashusho bigezweho.

Kuri ubu igitangazamakuru cya Genesis Tv kimaze imyaka igera kuri ibiri ari umufatanyabikorwa mwiza wa Canal Plus dore ko iki gitangazamakuru cyatangiye gukorana na Canal Plus mu mwaka wa 2020.

CEO wa Genesis TV ari kumwe na Bertrand (chief of production)

Kuri ubu Jean Bertrand Mbarushimana ukorera Genesis Tv, ubwo yaganiraga na Genesisbizz yatangaje aya mahugurwa aje ari ingenzi cyane kuko ayungukiyemo byinshi bitandukanye birimo ko nawe agiye kujya akora nk’umutoza uzajya uhugura abandi mu bijyanye no gukora amajwi n’amashusho bigezweho.

Ubusanzwe Jean Bertrand Mbarushimana ni umwe mu bakozi bashinzwe gutunganya amajwi n’amashusho ku gitangazamakuru cya Genesis Tv ndetse uyu musore anayobora bagenzi be bahuje uyu murimo mu bijyanye no gufotora gutunganya Camera n’ibindi bitandukanye.

Aya mahugurwa yateguwe na Canal Plus aho agamije kongerera ubumenyi abakozi bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bifitanye imikoranire na Canal Plus.

Umwe mu batozaga muri aya mahugurwa witwa Victorien Troche ni inzobere akaba n’impuguke ikomeye cyane mu bijyanye no guktunganya amajwi n’amashusho mu gihugu cy’Ubufaransa ku miyoboro ya Televiziyo zirenga eshanu muri iki gihugu.

Naho Sophie Tchatchoua ni umwe mu bahagarariye Canal Plus mu Rwanda nawe yari yitabiriye aya mahugurwa.


Sophie Tchatchoua, Managing Director wa Canal mu Rwanda

Aya mahugurwa kandi yahuriyemo abandi bakozi bakorera ibindi bitangazamaku ariko bikorera mu Rwanda bifitanye imikoranire y’ubufatanye na Canal Plus.

Jean Bertrand Mbarushimana ubusanzwe ni umuhanzi ukomeye ufite ubumenyi buhanitse mu gukora ibijyanye n’amajwi n’amashusho ku buryo bugezweho.

Uyu musore ibyo akora abikora nk’umwuga dore ko aribyo yize ndetse amaze imyaka isaga 9 akora uyu mwuga, ndetse yakomeje kubyihugura ku buryo bukomeye haba mu Rwanda no hanze yarwo, gusa kuri ubu amaze imyaka ibiri akorera igitangazamakuru cya Genesis Tv.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO