Jean Claude Gakwaya yegukanye irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rya ’Sprint Rally All Star Race 2022’

Jean Claude Gakwaya niwe wegukanye irushanwa rya Sprint Rally All Star Race ryabaye umunsi umwe ritangiza ku mugaragaro shampiyona yo gusiganwa mu modoka.

Iri siganwa ry’umunsi umwe ryabereye mu karere ka Rwamagana ndetse byari biteganyijwe ko ryitabirwa n’abatwazi b’imodoka umunani gusa habonetse barindwi ndetse bane gusa nibo babashije gusoza irushanwa.

Gakwaya wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Subaru Impreza RC2 niwe wegukanye iri rushanwa aho yari kumwe n’umwunganizi we Jean Claude Mugabo bakoresheje ibihe bingana n’isaha 1 n’iminota 22 n’amasegonda 14.

Gakwaya Claude wegukanye Sprint Rally Race

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO