Jean-Claude Hérault wayoboye Tour du Rwanda yishwe na Covid-19

Umufaransa Jean-Claude Hérault wayoboye irushanwa rya Tour Du Rwanda kuva 2010 kugeza 2018 yitabye Imana ku myaka 78 nyuma y’iminsi arwaye Covid-19.

Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda kuva yatangira kuriyobora mu mwaka wa 2018, uyu mugabo yafashije ishyirahamwe ry’umukino w’amagare kuzamura imikorere ndetse n’imitegurire yawo haba mu buryo bwa Tekinike, Kwamamaza ,guteza imbere itangazamakuru rikurikirana uyu mukino ni bindi byinshi kubera uburambe yari afite mu mukino w’amagare .

Jean-Claude Hérault usibye kuba yarabaye Umuyobozi wa Tour du Rwanda igihe kirekire yari n’umwe mu bantu bayoboye Tour De France nk’ umuyobozi mukuru wungirije wayo ,andi marushanwa yo ku mugabane w’afurika uyu musaza yafashije gutera imbere kugeza ku rwego rw’isi.

Nyuma yo kumenya iyi nkuru y’akababaro y’urupfu rwa Jean-Claude Hérault benshi mu bakoranye nawe igihe kirekire nk’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ndetse n’uwahoze ariyobora Bwana Bayingana Aimable .

Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize ati « Mbabajwe cyane n’urupfu rwa Jean-Claude Hérault, yatanze umusanzu mu iterambere rya Tour du Rwanda kuva 2010 haba ku ruhande rwa tekiniki ndetse no ku ruhande rwo kwamamaza kubera uburambe yarafite muri uyu mukino nihanganishije umuryango

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO