Chris Brown yisanze agomba kwishyura akayabo k’amafaranga nyuma yo kwerekana...
- 31/01/2023 saa 12:56
Umuhanzikazi w’icyamamare Jennifer Lopez akomeje kuryoherwa n’urukundo hamwe n’umugabo we Ben Affleck ndetse aba bombi nyuma yo gukora ubukwe ubugira kabiri kuri ubu baryohewe n’urukundo aho bari mu kwezi kwa buki mu gihugu cy’Ubutaliyani.
Aba bombi baherutse gukora ubukwe inshuro ebyiri gusa ubukwe bwabo bwa mbere bwabaye mu ibanga rikomeye kugeza aho byamenyekanye hashize iminsi byarabaye.
Nyuma y’ubukwe bwabereye i Las Vegas, Jennifer Lopez yahise atangaza ko we na Ben Affleck bagiye gukora ubukwe ku nshuro ya kabiri ndetse byabayeho kugirango inshuti zabo n’imiryango ibashe kwishimana nabo nyuma yo guhezwa mu bukwe bwa mbere.
Gusa magingo aya ibi byamamare birimo kubarizwa mu gihugu cy’Ubutaliyani aho bagiye mu kwezi kwa buki,ndetse bakomeje kwishimira ubuzima ku buryo bukomeye.
Ikinyamakuru PageSix cyatangaje ko ukwezi kwa buki Jennifer Lopez arimo n’umugabo we mu gihugu cy’Ubutaliyani ari ukwezi kwa buki kwa kabiri nyuma y’aho bakoreye ukwezi kwabo kwa mbere kwa buki mu gihugu cy’Ubufaransa mu murwa mukuru w’iki gihugu Paris.