Jennifer Lopez n’umukunzi we Ben Affreck bari gushaka inzu ya miliyoni 85$ yo guturamo

Ibyamama jennifer Lopeze n’Umukunzi we Ben Affreck nyuma y’igihe basubiye mu rukundo bongeye kugaragara mu mujyi wa Los Angeles aho bamaze iminsi bashakisha inzu yo kujya guturamo hamwe n’abana babo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru TMz cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni uko aba bombi kuva basubirana bifuza kuba mu nzu y’igitangaza kugirango abana babo babone uko baziga mu mashuri bifuza.

Kugeza ubu amakuru Tmz ifitiye gihamya ni uko JLo na Ben Affreck bamze kubona inzu ifite agaciro ka Miliyoni 85 z’amadorali iri ku buso bwa Metero Kare 38.000 ikagira ibyumba 12, Ubwogero 24, Inzu y’imikino irimo ikibuga cya Basketball, ikibuga cy’iteramakofe, Pisine Nini n’ibindi bintu byinshi birimo izindi nzu ebyiri z’abashyitsi ndetse na parking y’imodoka 80.

Amakuru akomeza avuga ko atari Jennife Lopez wenyine wayifuje ko bayigura ahubwo n’umukunzi we abishaka cyane kuko yifuza kubana n’umuryango we ahantu hamwe batagiye gutura mu mazu yandi bafite.

Tmz Ivuga ko Jennifer atifuje kujya kubana na Ben Affreck mu nzu ye afite akunda cyane iri ahitwa muri Bel-Air, naho umugabo nawe akagira indi yubatse mu gace ka Pasifika ya Palisade.

Benshi mu bakurikirana ubuzima bw’ibyamamare bavuga ko Jennifer na Ben barangajwe imbere no kubaka ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.


Iyi inzu ifite agaciro ka Miliyoni 85 z’amadorali

img3824|center>

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO