Jennifer Lopez yateye benshi ururondogoro kubera igishushanyo kimugaragaza yambaye uko yavutse

Jennifer Lopez ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Leta zunze ubumwe z’America gusa yamaze guteza impaka bikomeye nyuma yo kugaragara ku cyapa kimugaragaza yambaye ubusa.

Uyu mugore w’imyaka 53 arimo kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye nyuma yo kugaragara ku cyapa kimwerekana yambaye uko yavutse.

Kuri uyu wa mbere I Los Angeles hagaragaye icyapa cy’uyu muhanzikazi yambaye ubusa buri buri bituma abenshi bamwibazaho ibintu bitandukanye.

Iki cyapa cyarangaje abatari bacye kubera uburyo uyu mugore w’imyaka 53 yemeye kujya ku karubanda yambaye ubusa.

Jennifer Lopez ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi babimazemo igihe bahora bakunzwe cyane kubera umwimerere w’ijwi ryabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO