Joannah wabyaranye na Austin yambitswe impeta n’undi musore

Mwiza Joannah wabyaranye n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin yambitswe impeta n’umusore bakundana amusaba ko yazamubera umugore w’ibihe byose.

Uwo musore wambitse impeta Joannha yitwa Hirwa Augustin nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Igihe.

Taliki 07 Ukuboza 2015 nibwo bibarutse umwana w’umukobwa w’ubuheta bwa Uncle Austin akaba imfura kuri Joanna. Icyo gihe bakaba baranabanaga mu Nzu ariko byaragiswe ibanga.

Joanna na Austin bakaba bibarutse nyuma y’iminsi ibiri Austin amaze guhabwa uburenganzira bwa gatanya n’urukiko hagati ye na Ingabire Liliane bigeze gusezerana mu mategeko nk’umugore n’umugabo muri 2006.

Mu mwaka wa 2018 nibwo hatangajwe amakuru yo gutandukana kwaba bombi.


Mwiza Joannah yavuze ’Yego’ kuri Hirwa Augustin wamusabye ko yamubera umugore

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO