Joe Biden arateganya guhura na Perezida Putin kugirango baganire kuburyo barangiza intambara yo muri Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yatangaje ko yiteguye guhura na Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin kugirango baganire uburyo intambara yo muri Ukraine yashyirwa ku iherezo bityo amahoro akongera agahinda.
Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko bwana Joe Biden na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ngo biteguye kuvugana na Perezida Putin kugirango intambara ishyirweho akadomo.
Mu minsi ishize Perezida Macron na Biden batangaje ko biteguye gukomeza guha Ukraine intwaro cyane cyane iz’ubwirinzi bwo mu kirere kugirango irusheho gukomeza kurinda ubusugire bwayo.
Umuvugizi wa Leta y’Uburusiya bwana Dmitry Peskov yatangaje ko nta biganiro Uburusiya buzemera mu gihe Biden yifuza ko bubanza kuva muri Ukraine.
Kuri ubu biracyagoranye kuba Uburusiya bwaganira na Leta ya Amerika dore ko kuri ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ibice byose Uburusiya bwiyometseho ngo bidakwiye kwitwa ibyabwo kuko ngo ntibwakurikije amategeko.
Minisitiri w’intebe w’Uburusiya Antonio Tajani yatangaje ko igihe kigeze kugirango Ukraine ibone amahoro ndetse ngo ibi bishoboka mu gihe yasubizwa ukwishyira ikizana ndetse amahoro agahinda mu bice bitandukanye by’iki gihugu aho kugirango haterwe ibisasu.
Kugeza ubu Ukraine yatangaje ko hagati y’abasirikare 10,000 na 13,000 ngo bamaze kwicwa baguye mu bitero byagabwe n’Uburusiya kuva kuwa 24 Gashyantare uyu mwaka.