Joe Biden yatangaje ko agiye kurwana intambara ya Harimagedoni yo muri Bibiliya nyuma y’uko Putin avuze ko agiye gukoresha ibitwaro kirimbuzi “Ese ibyanditswe byaba bigiye gusohora?”

Nyuma y’uko perezida w’Uburusiya ‘Vladimir Putin’ atangaje ko azarinda igihugu cye ku kiguzi icyo aricyo cyose harimo no gukoresha ibitwaro kirimbuzi mu ntambara ahanganye na Ukraine, Perezida wa Amerika ‘Joe Biden’ nawe intambara yamaze kuyigira iye ndetse yiyemeza kurwana inkundura yanditswe muri Bibiliya izwi nka Harimagedoni.

Muri Bibiliya yera Harimagedoni isobanurwa nk’intambara ya nyuma izaba hagati y’ubutegetsi bw’abantu n’Imana ndetse nanone ikazavanaho burundu ubutegetsi bw’abantu.

Joe Biden atangaje ko azarwana intambara ya Harimagedoni nyuma y’uko Uburusiya bwatangaje ko buzakoresha uburyo ubwo aribwo bwose kugirango burinde ubusugire bwabo harimo no gukoresha ibitwaro kirimbuzi by’ubumara bwa nikeleyeri.

Joe Biden yakomeje avuga ko perezida w’Uburusiya atateraga urwenya avuga ko azakoresha ibi bitwaro kirimbuzi cyangwa uburozi bwakorewe mu nganda n’ibitero bya virusi kuko buri kimwe avuze gihita cyubahirizwa.

Aya makimbirane aje nyuma y’iminsi mike Uburusiya bwigaruriye intara enye za Ukraine zirimo Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia mu byo ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byakomeje kugaya cyane bivuga ko bidakwiye.

Ubutegetsi bw’Uburusiya buvuga ko igisirikare cya Ukraine nigihirahira kigatera izi ntara gishaka kuzisubiza ko bizaba bingana no kugaba ibitero ku Burusiya dore ko utu duce byemejwe mu matora ya kamarampaka ko twegukanwa nabwo.

Kugeza ubu Leta zunze ubumwe za Amerika zamaze kugira intambara iyazo aho Joe Biden yatangaje ko agiye kurwana inkundura yise ‘Harimagedoni’, Ese ibi byaba bisobanuye ko ibyanditswe bigiye gusohora ? Amaherezo y’iyi ntambara ni ayahe ?

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO