Joe Boy yageze I Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu-Amafoto

Umuhanzi wo muri Nigeria Joseph Akinfenwa Donus umaze kwamamara nka Joeboy yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga I Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020 ahagana ku isaha ya saa 9:35 z’ijoro, aho aje gutaramira muri Kigali Jazz Junction izabanziriza izindi muri uyu mwaka.

Akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe yaganiriye na Genesisbizz, maze avuga ko U Rwanda abonye ari rwiza cyane.

Yagize ati:

U Rwanda ni rwiza, kandi nabonye rufite gahunda ihamye cyane.

Yongeyeho ko abazitabira igitaramo cye azabaririmbira indirimbo ze zikunzwe na benshi ku isi hose, ari nako azibabyinira imbona nkubone.

Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16. Ku myaka 17 yakoze indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’. Yasubiyemo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza ndetse inatumbagiza izina rye ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu muhanzi akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Sheeran, yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya Eazi’s "Banku" Music.

Mu ndirimbo yakoze zamenyekanye harimo ‘Baby’, ‘Beginning’, ‘All of You’ n’izindi nyinshi zatumye muri iki gihe abarirwa mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria.

Amaze gukora album imwe yise ‘Love & Light’. Joeboy aherutse gusohoka ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega mu 2020.

Joeboy ageze mu Rwanda abisikanye n’abandi bahanzi bikomeye bakomoka mu gihugu cya Nigeria barimo Patoranking, n’Umuraperi Jidenna Theodore Mobisson [Jidenna] nawe wo muri Nigeria uheruka gutaramira mu Rwanda tariki 29 Ugushyingo 2019 mu gitaramo cyitabiriwe mu buryo bukomeye cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Iki gitaramo Joe Boy yitabiriye giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020, bikaba biteganyijwe ko kizanaririmbamo Davis D ugezweho muri iyi minsi kubera indirimbo ye “Dede” ndetse na Niyo Bosco umaze kugaragaza ko impano ye idashidikanywaho.


Yavuze ko abanyarwanda bakwitega ko azabaririmbira indirimbo ze zikunzwe ndetse anazibabyinira

Amafoto: NIYONSENGA ELYSE

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO