Joe Boy yahishuye ko akundana na ‘Sugar Mummy’

Umuhanzi Joseph Akinwale Akinfenwa uzwi nka Joe Boy muri Nigeria yakuriye inzira ku gahuru abakobwa benshi bakunda kumwibazaho mu bijyanye n’urukundo ashimangira ko afite uwo bakundana umuruta cyane (Sugar Mummy).

Ibi uyu muhanzi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro na Radio Beat 99.9 Fm yo muri Nigeria ubwo yabazwaga ikibazo ku bijyanye n’ubuzima bwe mu rukundo .

Uyu musore yavuze muri ari umuhungu uryohewe cyane kuko afite umugore atashatse gutangaza amazina ariko amwita (Sugar Mummy).

Ati "Ubuzima mbanyemo n’uwo mugore bumpa umwanya mwiza wo kubaho uko nshaka."

Yakomeje avuga ko ari umusiribateri gusa ngo nta mukobwa yifuza nubwo aabafite benshi b’inshuti ze.

Joe Boy mu gusoza yavuze mu ndirimbo ze hari iyo yakoze aririmba uwo mugore nubwo atifuje kuyitangaza. Ati "Ndirimbamo inkuru y’ubuzima bwacu."

Nubwo yanze gutanzaga ry’uwo mugore avuga ko ari we wizanye nyuma bakaza guhuza batangira gusangira buri kimwe kandi akaba abyishimira.

Uyu muhanzi yavutse taliki ya 21 Gicurasi 1997 avukira mu mujyi wa Lagos muri Nigeria. Azwi mu ndirimbo nka ’Baby, Don’t call me back, Beginning’ n’izindi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO