Joe Boy yanditse amateka mu gitaramo cye cya mbere I Kigali - Amafoto

Joe Boy warutegerejwe na benshi I Kigali yaraye akoze igitaramo cy’amateka, ndetse cyanishimiwe ku buryo bukomeye na benshi mu biganjemo urubyiruko rwatangiye kwerekeza aho iki gitaramo cyabereye ku isaha ya saa Moya z’umugoroba.

Urujya n’uruza rw’abitabiriye igitaramo Joe Boy yakoreye bwa mbere mu Rwanda rwari rwinshi ku buryo nta kabuza, uyu musore ukunzwe cyane muri iki gihe yeretswe n’abanyarwanda ko bakurikiranira hafi ibihangano bye.

Ntibyari bimenyerewe ko ubundi mu bitaramo nk’ibi abantu batangira kuza saa moya z’umugoroba, ari nacyo benshi bakundaga kwinubira, ibi bisa n’aho byahinduye umuvuno kuri Kigali Jazz Junction yabanjirije izindi zose muri uyu mwaka.

Abenshi mu rubyiruko banahageze ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, bishimiye ibihe bidasanzwe bagiriye mu gitaramo Davis D wari washimangiye ko imyambarire ye muri iki gitaramo izaba yihariye, dore ko na mbere y’uko iki gitaramo kiba yari yashimangiye ko azanitwaza ababyinnyi.

Ku isaha ya saa mbili igitaramo nibwo gisa nkicyafunguwe, aho aba Neptunez Band bashyushyaga abahageze mu masaha ya kare, ari nako abinjira ku muryango wa Camp Kigali bakomezaga kwiyongera.

Igitaramo cyaje kubimburirwa n’umuhanzi Niyokwizera Bosco uzwi nka ‘Niyo Bosco’ watangiye asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, ndetse benshi baza kurangwa n’amarangamutima ubwo yaririmbaga ize zirimo ‘Ubugenza Ute?’ , ‘Ibanga’.

Uyu musore ukiri muto muri uyu muziki, yaje gukurikirwa na Icyishaka David uzwi mu buhanzi nka ‘Davis D’ waherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi, maze si ukuririmba banabyina karahava.

Davis D waririmbye mu buryo bwa Semi-Live, yaririmbye zimwe mu ndirimbo zikunzwe cyane zirimo ‘Dede’, ‘Biryogo’, ‘Sexy’, ‘Soso’ n’izindi nyinshi.

Joe Boy warutegerejwe muri iki gitaramo, cyane ko ari we muhanzi mukuru warukirimo, yaririmbye mu buryo bwa Playback nyinshi mu ndirimbo ze abantu batahwemye kugaragaza ko bazikunze ku rwego rwo hejuru.

Dore amafoto agaragaza uko muri iki gitaramo byari byifashe:
Davis D yari yateguje mbere ko imyambarire ye izaba irindi kurundi rwego
Joe Boy yaririmbaga anabyina
Iki gitaramo kiri mu byitabiriwe cyane abantu bakanyurwa
imibyinire yagaragayemo ntisanzwe
Joe Boy uretse kuririmba neza yanyuzagamo akanabyina
Bamwe mu bafana bagaragarije Joe Boy ibyishimo bamuha indabyo

Ubwitabire bw’abantu muri iki gitaramo bwari buri hejuru







Amafoto: Niyonsenga Elyse

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO