Joe Boy yavuze ibisabwa ngo akorane indirimbo n’abahanzi Nyarwanda

Muri iki gitondo cyo ku wa Kane, umuhanzi Joe Boy ukomoka muri Nigeria yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, atangaza uko yiteguye igitaramo azakorera ejo bwa mbere mu Rwanda ndetse anakomoza kucyo bisaba ngo abahanzi bakorane indirimbo.

Joseph Akinfenwa Donus uzwi nka ’Joe Boy’ mu muziki yaganiriye n’itangazamakuru, agaruka ku kuba agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.

Iki kiganiro cyateguwe na Rg Consult cyatangiye ku isaha ya 10:30 za mu gitondo, Remmy Lubega atangira aha ikaze abafatanyabikorwa b’igitaramo cya Kigali Jazz Junction ndetse n’umuhanzi Davis D, naho umuhanzi Niyo Bosco byavuzwe ko yatumiwe muri ibi biganiro gusa ntiyahaboneka.

Uyu muhanzi Joe Boy yemeza ko yazamutse kubera imbaraga z’imbuga nkoranyambaga, aha akaba ariho yavuze ko hari imbaraga zihambaye cyane mu kumenyekanisha ibihangano ku bahanzi by’umwihariko.

Joe Boy abajijwe uko yiteguye igitaramo azakora ku munsi w’ejo, yagize ati: "Ejo bizaba ari byiza, tuzishimana."

Ni iyihe mpamvu yatumye Kigali Jazz Junction itaba mu Ukuboza umwaka ushize no muri Mutarama 2020?

Mu gusubiza iki kibazo umuyobozi wa Rg Consult.Inc Remmy Lubega yavuze ko mu busanzwe bateganya ko mu mwaka bategura ibitaramo biri hagati ya 6 cyangwa 8.

Mu mpamvu nyamukuru Remmy Lubega yavuze zabiteye, zirimo no kuba batarahise babona aho gukorera icyo gihe, gusa baza no kureba no ku bihe byari bihari muri ayo mezi.

Yongeraho ko mu baterankunga b’iki gitaramo basaga nk’abahuze ku buryo bitari koroha kuba bakora igitaramo icyo gihe mu buryo bwa tekinike ndetse no mu bijyanye n’ingamba bari bafite, gusa yemeza ko bazakomeza kubikora nk’uko bisanzwe buri kwezi.

Joe Boy watangaje ko azi gusa umuhanzi Davis D mu Rwanda, yasobanuye ko yatangiye akora umuziki nko kwishimisha aho yigaga muri kaminuza.

Davis D abajijwe icyo bakora nk’abahanzi mu kubyaza umusaruro abahanzi bakomeye baturuka hirya no hino, yavuze ko cyera by’abaga bigoye cyane kuko abateguraga ibitaramo batahaga agaciro abahanzi nyarwanda ndetse ntihabeho kubahuza n’abo bahanzi bakomeye.

Ariko kuri ubu Davis D avuga ko abategura ibitaramo nka Kigali Jazz Junction basobanukiwe ko guhuza umuhanzi nyarwanda n’uwaturutse hanze abari inyungu mu guteza imbere umuziki nyarwanda, yemeza ko byoroshye no kuba haricyo yakorana na Joe Boy uri mu Rwanda kuri ubu.

Joe Boy yavuze ko umuhanzi wifuza ko bakorana indirimbo, ikipe ye ibanza gusuzuma uburyo buhari bwo kwamamaza icyo gihangano, iyo basanze ubwo buryo bufatika, hari aho gishobora kugera nta kabuza Joe Boy yemeje ko igisubizo atanga abari ’Yego’.

Iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku munsi w’ejo kuwa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020, kuri Camp Kigali.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO