Joel karekezi yegukanye igihembo mu marushanwa ya Trophées Francophone du Cinema

Ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 04 Ukuboza 2021 ku intare Arena I Rusororo nibwo habereye umuhango wo guhemba filime zabaye indashyikirwa bizwi nka Trophées Francophone du Cinema.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo na Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco Madamu Rosemary Mbabazi .

Filime zahembwe ni izakozwe hagati ya 2018 na 2020 zikaba ari izakozwe mu bihugu hafi ya byose byo kw’isi ’ikoresha ururimi rw’igifaransa muri izo hakaba harimo ibyiciro bine abanyarwanda bahatanagamo ariko babashije kwegukan a igihembo cyimwe gusa cyahawe Joel Karekezi wageukanye igihembo cy’uwayoboye Filime neza kurusha abandi (Trophées Francophone de la Réealisation ) nyuma yo gukora filime yakunzwe na benshi yise La Miséricorede de la Jungle .

Joel Karekezi nyuma yo kwegukana icyo gihembo yatangaje ko kuba u Rwanda rwarabashije kwegukana igihembo cya Filime nziza mu bihugu bivuga igifaransa kw’isi hose bigaragaza ko abanyarwanda bageze ku rwego rwiza rwo gukora filime zahangana kw’isoko mpuzamahanga .

Yakomeje asaba abantu bose bafite aho bahuriye na Sinema ndetse n’umuco ko bakwiriye gushyiramo ingufu bagateza imbere uruganda rwa sinema kugira ikomeze itere kugera ku rwego mpuzamahanga .

Umushyitsi mukuru muri ibyo birori wari Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco Madamu Rosemary Mbabazi yavuze ko iki gihembo cyegukanywe n’U Rwanda kivuze byinshi kuri sinema nyarwanda akaba yarabijeje ko na leta igiye gukora uko ishoboye ikabashakira inkunga ku buryo bakomeza gukora neza .

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO