Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Mu gihe benshi bagorwa no gukoreshwa imyitozo, John Cena we yigeze gutegekwa kurya ibiryo byinshi icyarimwe igihe yafataga amashusho ya filime.
John Felix Anthony Cena Jr ni Umunyamerika wamenyekanye cyane mu mukino w’iteramakofi na sinema.
Avuga kuri bimwe mu byigeze kumunaniza, benshi batekereje ku guterura ibyuma biremereye gusa nyirubwite we inkuru ye iratandukanye cyane.
Yavuze ko mu ifatwa ry’amashusho yigeze gusabwa kurya imigati irimo inyama 36 yose icyarimwe, Impamvu nyamukuru ngo ni uko kuri buri fatwa (scene) yasabwe kuyisubiramo kandi uko ayisubiramo bakamuha umugati mushya wuzuye.
Birasanzwe ko abakinnyi ba sinema basabwa ibintu bitandukanye kandi bibagora, aho bamwe basabwa gutakaza ibiro byinshi cyangwa kubyongera, Umwe mu bakunze kuvugwa cyane ni 50 Cent bivugwa ko yasabwe gutakaza ibiro byinshi cyane kugirango akine umwanya yari yahawe muri filime.
50 Cent yavugishije benshi nyuma yo kugaragaza ifoto yarananutse cyane
John Cena avuga ko kurya biri mu byamugoye cyane mu mwuga wa sinema