Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Umugabo ukomeye cyane ukomoka mu guhugu cya Denmark ariwe bwana Jonas Vingegaard yegukanye Tour de France 2022 nyuma yo kurangiza uduce 21 ariwe wanikiye abandi bose aho ariwe wabashije gukoresha igihe gito cyane.
Uyu mugabo yageze kuri ibi nyuma yo gukuraho amateka ya bwana Tajed Pogacar wakomeje gukora amateka akomeye cyane muri Tour de france aho yari amaze imyaka igera kuri 2 adakorwaho muri iri rushanwa rya mbere ku isi mu mukino wo gusiganwa ku magare.
Vingegaard yatsinze Tadej Pogacar ku rutonde rusange aho yamurushije iminota 2 n’amasegonda 43 nyuma y’uduce twose ndetse mu rugendo rwe rwose yabashije gukoresha amasaha 79,iminota 33 n’amasegonda 20.
Vingegaard akimara kumenya ko atwaye Tour de France 2020 yagize ati: "Bisobanuye byose kuri njye, mu byukuri ni igitangaza.
Birangoye kubishyira mu magambo,gusa ni intsinzi ikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare.
Kuva mu mwaka ushize ubwo nazaga ku mwanya wa kabiri, buri gihe nizeraga ko nshobora kuzabikora.... Ndishimye cyane."