Jorge Manuel da Silva yagizwe umutoza mukuru wa Rayon Sport

Kuri uyu wa gatatu tariki 02 Gashyantare 2022, ikipe ya Rayon Sport yerekanye abatoza bayo bashya, Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixão Santos (umutoza mukuru) na Pedro Miguel uzamwungiriza.

Umuhango wo kwerekana aba batoza bombi wabereye mu Nzove ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sport.

Umutoza mukuru wa Rayon Sport, Jorge Manuel da Silva Paixão wasinye amasezerano y’amezi atandatu yavuze ko atari ubwa mbere agiye gutoza ku mugabane wa Afurika, ndeste avuga ko intego ye ari ukwegukana shampiyona bagashimisha abafana b’iyi kipe yongeraho ariko ko bakeneye umusanzu wabo kuko ari ingenzi.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko abatoza bashya basabwe guhesha ikipe igikombe no kongera gusohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika.

Yavuze ko kandi bifuza gutwara igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, ndetse anatangaza ko uyu mutoza basinyanye amasezerano y’amezi 6 kugirango babanze barebe uko akora, nawe abige neza.

Manuel da Silva aje gusimbura Masudi Djuma wirukanwe mu kwezi gushize nyuma yo guhagarikwa ukwezi kumwe mu Ukuboza 2021.

Rayon Sports yari yasigaranywe na Lomami Marcel, yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 26, irushwa atanu na APR FC ya mbere.

Aba batoza bombi baje nyuma y’uko Rayon Sport isinyishije abakinnyi 5 mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga mu kwezi gushize.

Abo akaba ari: Bukuru Christophe, Kwizera Pierrot, Ishimwe Kevin, Umunya-Cameroun Mael Dindjeke n’Umunya-Uganda Musa Esenu.

Perezida wa Rayon Sport n’ umutoza wungirije Pedro Miguel.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO