Jose Bakero yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Jose Mari Bakero wakiniye Real Sociedad na FC Barcelona yasoje uruzinduko rwe rw’iminsi 9 mu Rwanda kuri uyu wa mbere Tariki ya 14 Gashyantare 2022.

Ni uruzinduko rwari rushingiye ku bufatanye bwa FERWAFA n’uyu munyabigwi mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nk’umwe mu bashinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya Barcelona (Scouting director).

Mu gihe yari mu Rwanda, uyu munyabigwi yagiranye umwiherero hamwe n’abatoza b’amakipe y’icyiciro cya mbere mu Bagabo no mu Bagore ndetse n’abagize staff technique y’Amavubi anasura amarerero y’umupira w’amaguru atandukanye mu Rwanda ndetse anitabira imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bagabo mu rwego rwo kumugaragariza urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda kugira ngo awubere umuvugizi mu bikorwa binyuranye by’iterambere hirya no hino ku isi.

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda Jose Mari Bakero yiyemeje kuba umujyanama wihariye wa FERWAFA mu bikorwa binyuranye by’iterambere ry’umupira w’amaguru ku bushake ndetse aniyemeza gufasha FERWAFA mu bikorwa bitandukanye birimo iterambere ry’umupira w’amaguru mu bakiri bato, kongerera ubushobozi abatoza n’abasifuzi , iterambere ry’ibikorwa remezo, ubufatanye hagati y’amarerero y’umupira w’amaguru mu Rwanda n’amakipe yo muri Esipanye n’ibindi.

Uyu munyabigwi kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu rwego rwo gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse anasura pariki y’ibirunga na Pariki y’Akagera ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere(RDB) muri gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo hifashishijwe abantu bazwi ku rwego rw’isi.


Jose Mari Bakero yahawe impano y’umupira w’Amavubi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO