Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umunyabigwi akaba n’umwe mu bahanzi bazamuye muzika ya Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleon yatunguye abantu benshi ubwo yerekanaga isanduku y’ikirahure yifuza kuzashyingurwamo niyitaba Imana.
Uyu mugabo usanzwe uzwiho gutungurana cyane, ibi yabivuze ubwo yari kuri televiyo y’igihugu ya Uganda yitwa NBS .
Uyu muhanzi muri icyo kiganiro yagaragaje uko abakunzi ba muzika muri ruange bagakwiye kujya bashimira abantu bakiriho , aho yahise atanga urugero rwa Nyakwigendera Mozey Radio wakoze byinshi mu muziki wa Uganda ariko abantu bakaza kwibuka ko yari umunyabigiwi amaze kwitaba Imana.
Hari aho yagize ati: “Abantu bakwiye kwiga gushimira abantu bakiriho. Reka dufate urugero rwa Radio, abantu babonye ko yakoze ibidasanzwe ari uko yitabye Imana.
Njye namushimira cyane kuko nari umufana we kandi namumurikiye isi. Ntabwo nshaka ko nzitaba Imana abantu bagatangira kumpa icyubahiro kandi batabikora ubu ngubu nkiriho”.
Aha niho yahereye asaba ko bazamushyingura mu isanduku y’ikirahure kugira ngo abantu bose bazabashe kubona umurambo we bitagoranye.
Yashimangiye ko yavuganye n’umujyanama we akamusaba kuzategura igitaramo gikomeye mu kumuherekeza bwa nyuma kandi ahamya ko kizavamo amafaranga menshi kuko hari abantu uruhuri bazaturuka mu bihungu byinshi nka Angola, Zimbabwe, Malawi n’ahandi” baje kumushyingura .
Jose Chameleon yifuza kusashyingurwa mu isanduku y’ikirahure.