Jose Chameleon yatangaje ko asigaje imyaka 8 agahagarika umuziki

Umuhanzi w’umunya-Uganda, Joseph Mayanja, wamenyekanye nka Jose Chameleone arateganya kuva mu muziki mu gihe azaba ageze ku myaka 50.

Uyu muhanzi w’imyaka 42 mu kiganiro yagiranye na Galaxy FM yatangaje ko asigaje imyaka umunani mu muziki agahita awureka, akaba ateganya kuwureka ageze kuri 50.
Ati “Mfite imyaka 42 ubu. Mfite imyaka umunani kugira ngo ngeze 50.

Ku myaka 50 nzahita ndeka umuziki. Ntabwo nshaka gusimbuka ku rubyiniro ubuzima bwanjye bwose. Ntabwo muzongera kumbona mu rugamba rw’umuziki kuko naranyuzwe. Nabonye buri kimwe.”

Chameleone yatangiye urugendo rwe muri muzika mu myaka yo mu 1990 icyo gihe yabarizwaga mu itsinda rya Ogopa Deejays. Nyuma yaje kuba umu-DJ mu mujyi wa Kampala. Mu 2000 nibwo yashyize hanze album ye ya mbere.

Chameleone w’imyaka 42 yamamaye mu bihangano bitandukanye birimo ibyakunzwe cyane nka ‘Mama Mia’, ‘Njo Karibu’, ‘Mambo Bado’, ‘Kipepeo’, ‘Shida za Dunia’, ‘Bayuda’, ‘Vumilia’, ‘Valu Valu’ n’izindi nyinshi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO